Sep 18, 2015

KO HARIHO AMATEGEKO Y'IMANA NAY'IDINI,TWUMVIRE AYAHE?IKIDASHOBOKERA UMUNTU NI UKUYUMVIRA YOSE:

Ubu  isi yose hari intambara zinyuranye:
iz’amoko, iz’amashyaka, iz’ibihugu,... n’ubwo zihitana benshi, haba ubwo zibonye abahuza, rimwe na rimwe zigatuza. Ariko intambara iri hagati y’amategeko y’Imana n’amategeko y’amadini yo yabuze uwayirangiza ! Izarangizwa neza n’ibyago birindwi no kurimbuka kwa Babuloni (Ibyahishuwe 16:1-21; 18:5-17).
Imana iravuga, abanyamadini bakayivuguruza.

Ingero :
Imana iti: Ushaka kuba mukuru abe umugaragu w’abandi. (Matayo 23:10-12). Amadini ati: Umukuru akwiye gukorerwa.
Imana iti: Abansenga bose bajye bapfukama (Yesaya 45:23). Amadini ati: umuntu yasenga uko ashaka hakurikijwe gahunda y’idini arimo.
Imana iti: umutungo, imbaraga, ubwenge nibibwirize ubutumwa kandi bifashe abatishoboye (Matayo 25:...; Zaburi 68:....). Amadini ati: icya 10 n’amaturo ni ibyo guhabwa abakuru.
Imana iti: mujye mu mahanga yose munkorere (Matayo 28:16-20). Amadini ati: udatumwe n’idini ntakabwirize, kandi n’uwo dutumye ntakarenge ingabano z’aho tumupangiye (Ibyak.5:25-31).
Imana itil: Muzigishe ibyo nababwiye byose (Matayo 28:...). Amadini ati: unyuranya n’indongozi y’itorero ryacu ikubiyemo ibyo twizera, acibwe.
Imana iti: ntimukongere kandi ntimukagabanye ku Byanditswe (Imig. 30:6). Amadini ati: tugomba kugendana n’igihe ntitunyuranye n’abandi (Hoseya 8:12).
Imana iti: aho nsengerwa ni ahera. Amadini ati: mu rusengero ni aho kubyinira no gukorera ibirori.
Nk’uko mwabisomye rero, imitwe ihanganye ni 2: uw’Imana w’abeza, bakora ibyiza, bayubaha ; n’uwa Satani w’ababi, basuzugura Imana bakagwa nabi bagenzi babo. Hariho inzira 2: iy’ukuri n’iy’ibinyoma; ifunganye n’iyagutse; hariho abakobwa b’abapfu n’ab’abanyabwenge hakaba urukungu n’amasaka; intama n’ihene, Itorero ry’Abasigaye na Babuloni yavuye ku rufatiro. Imana igufashe, uhitemo ubugingo (Guteg. 30:19-20).