Dec 7, 2015

NOHERI UZI IBYAYO



NOHERI(CHRISTMAS)
WARUZI INKOMOKO YA NOHERI :

Mbese koko umunsi mukuru wa Noheli ni wo munsi wo kuvuka kwa Yesu ? Mbese koko Yesu yavutse ku ya 25/12 ?  None se Paulo n’izindi ntumwa za Yesu bizihije umunsi mukuru wa Noheli ? Bibiliya se hari icyo iwuvugaho ?

Mureke tubitekerezho! Mbega uburyo ari ingume cyane, abasobanukiwe impamvu n’inkomoko y’imihango ikorwa mu madini barimo! Abantu benshi bibwira ko umunsi mukuru wa Noheli ari umwe mu minsi mikuru yemewe na Bibiliya, bityo bakizera ibintu mu buryo bw’ubuhumyi, batiriwe bagira icyo babyibazaho. Bakibwira ko Yesu yavutse ku ya 25/12, kandi ko Bibiliya na yo ari ko ibivuga.
Ibyo abantu batekereza kuri uwo munsi mukuru byo ni byinshi, ariko mureke tubaze Bibiliya n’amateka (histoire), ibyacu tubyirengagize, ni bwo turamenya ukuri.
Umunsi mukuru wa Noheli, mu Cyongereza ni wo bita « Christmas ». Iryo jambo risobanura ngo « Umunsi mukuru wa Kristo ». Mu by’ukuri, uyu munsi mukuru kimwe n’indi myinshi abantu bizihiza, washyizweho na Kiliziya Gatolika y’i Roma. Biradusaba kumenya aho na bo bawukuye !

Uwo munsi mukuru kera wahoze wizihizwa n’abapagani. Bari basanzwe bwizihiza ku itariki ya 25/12, ari umunsi mukuru w’imana zuba (le dieu soleil). Soma Ezekieli 8:14-16; Yeremiya 14:15-19

Kubahiriza itariki ya 25/12 nk’umunsi wo kuvuka wa Yesu, ni kimwe mu binyoma byo mu minsi y’imperuka, nk’uko byahanuwe ngo « … kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. » (2 Timoteyo 4:3-4)

Muri Luka 2:8 turabwirwa ngo « Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba bahindana kurinda umukumbi wabo. » Naho muri Luka 1:24-26 haratubwira ngo « … Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu … Mu kwezi kwa gatandatu, marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti... ». Mbese ko malaika yasanze Mariya akamubwira ngo azasama inda, ntiyamubwiye ngo « usamye inda », ngo wenda duhere ubwo tubara, kandi twemere ko Yesu yavukiye igihe kingana n’icy’abandi bana (amezi 9). Niba marayika Gaburiyeli yarasanze Mariya mu kwezi kwa 6, amadini akavuga ko yavutse mu kwa 12, babivanye he ? Na none muri Palestina bafite ibihe 4 by’umwaka ari byo: umuhindo (printemps), impeshyi –icyi (été), urugaryi (automne) n’itumba (hiver). Kandi dusoma mu gitabo cy’Ubusobanuro bwa Bibiliya (SDA Bible Commentary), vol.5, p.386 yuko mu Bisirayeli nta bashumba cyangwa amatungo byabaga bikiri mu misozi no mu rwuri mu kwezi kwa 10 n’ukwa 12, ukwa 1 n’ukwa 2, kuko ari igihe cy’ubukonje bukabije. Ubwo bukonje burangiye ni bwo Abisirayeli batangiraga ukwezi kwabo kwa mbere bitaga HABIBU. Nta kuntu rero Yesu yavutse mu kwa 12, kuko guhera mu kwa 9 cyabaga ari igihe cy’imvura n’ubukonje byinshi cyane. (Ezira 10:9, 12-13). 

None bigeze mu kwa 12, ari igihe cy’ubukonje, byo byari bibi kurutaho, kuko amatungo n’abantu byari kwicirwa n’ubukonje n’imvura mu misozi. None se koko niba bimeze bityo, ubwo murabona byashoboka bite ko abashumba bari kuba mu misozi kugeza icyo gihe. Dusubire muri Luka 2:8

Umunsi wo kuvuka kwa Yesu ntabwo uzwi. Iyaba Imana yarashatse ko abantu bubahiriza umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu, ntiba yarawuduhishe! Na Yesu ubwe aba yarakoze iyo sabukuru yo kuvuka kwe, akajya awizihiza mu gihe yari akiri ku isi, ndetse natwe aba yarabidutegetse, none nta somo na rimwe rya Bibiliya riduhamiriza ibyo. Abakristo ba mbere hamwe n’intumwa za Yesu, ntibigeze na rimwe bubahiriza uwo munsi mukuru wa Noheli, ahubwo niumunsi Kiliziya Gatolika yishyiriyeho, igihe iryo dini ryari rimaze kwihuza n’ubutegetsi bwa gipagani (ibyo kwihuza kwabo byabaye mu gihe cy’Umwami w’Abami Konstantini wa Roma Mpagani), kuko wari usanzwe ari umwe mu minsi mikuru ya gipagani. 

Mu gitabo Encyclopédie catholique, ku ngingo ivuga ngo « Christmas » (Noheli), dusangamo aya magambo : « Noheli si umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’Itorero rya mbere, ahubwo ni umunsi mukuru ukomoka mu bapagani ». No mu gitabo « Encyclopédie britanique » baravuga ngo « Nta na rimwe Noheli yigeze iba umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’itorero rya mbere kandi ntiyashyizweho na Kristo, ahubwo yakomotse mu bupagani ». Muri Encyclopédie ya Amerika, ho haravuga ngo « Noheli ntiyigeze yizihizwa n’abakristo ba mbere, kuko ubundi bari bafite umugenzo wo kwibuka umunsi wo gupfa kuruta uko bibuka uwo kuvuka ».
Noheli rero yaseseye mu itorero mu kinyejana cya 4 (4ème siècle) nyuma ya Kristo, bigeze mu kinyejana cya 5 Gatolika itegeka ko uwo munsi ukwiriye kwitabwaho. (Byategetswe na Papa YULI wa 35: Wowe nkurikira N°15, Uruhererekane rw’Abapapa, p. 11). Wari usanzwe ku ya 6/1.
Mwibuke ko mu kinyejana cya 3 n’icya 4, isi yose yayoborwaga n’Abaroma, bari bacyitwa Roma Mpagani. Mbere y’icyo gihe Abakristo barenganijwe n’ubwo butegetsi bwa gipagani, bufatanije n’ubuyobozi bw’idini y’Abayuda (Ibyakozwe 26:10-11; Matayo 26:57-68; 27:11-26; Yohana 18:12-14

Mu gihe cyo kwima k’Umwami w’Abami (Empéreur) CONSTANTIN, yifatanya n’abakristo gito. Abaturage bose binjira mu itorero hakoreshejwe imbaraga, binjirana n’imihango yabo ya gipaganiK. Ubwo bari basanganywe umunsi mukuru wo ku itariki ya 25/12, wari umunsi mukuru bakundaga cyane, kuko bawukoreragamo ibyo bifuza byose, kandi bagahana n’impano (cadeaux).
Ni na bwo kandi ibyo kuruhuka umunsi wa mbere w’icyumweru (dimanche) byinjijwe mu itorero, kuko abapagani bari basanzwe bawuruhukaho basenga imana yabo (imana zuba), ari na yo mpamvu na n’ubu witwa umunsi w’izuba « sunday » mu Cyongereza. Bitewe n’uko abakristo n’abapagani bari bivanze, Yesu bamugereranya n’izuba, kuko n’ubundi ari we « Zuba ryo gukiranuka » (Malaki 3:20/4:2), maze umunsi mukuru w’izuba bawuhindura umunsi mukuru wo kuvuka k’Umwana w’Imana.

Abapagani bo bawukuye he ? 

Inkomoko yawo ni muri Babuloni ya mbere ya
          NIMURODI (Nimrod), wabayeho kera mu gihe cyakurikiye umwuzure wo ku bwa Nowa. Nimurodi uwo ni mwene Kushi, Kushi na Hamu bakaba bene Nowa (Itangiriro 10:610). Uwo ni we watangije Babuloni, ari na wubakishije umunara w’i Babeli (Tour de Babel), ni yo yagiye irimbura amahanga ikanabohera abatuye isi mu bishuko no mu buyobe. Nimurodi ni we watangije Niniwe n’indi midugudu. Ijambo Nimurodi mu Giheburayo rikomoka ku ijambo Marad, risobanura ngo “uwigometse”. Ni koko, Nimurodi yarwanyije Imana cyane (Itang.1:28). Imana iti “Mugwire mwuzure isi”; Nimurodi ati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende igere ku ijuru twe gutatanira gukwira mu isi yose.” (Itang.11:4).
Nimurodi yari mubi bikabije, dore ibindi yakoze: yacyuye nyina Semiramis aba nyina n’umugore we. Nyuma yaje gupfa urumutunguye, wa mugore we akaba na nyina atangira kwamamaza inkuru z’ibinyoma avuga kko Nimurodi ariho mu buryo bw’Umwuka (en tant que être spiritual). Yerekana ishami ryashibutse ku gishyitsi cyumye avuga ko byabaye mu ijoro, kandi ko ari igihamya n’ikimenyetso yuko Nimurodi ariho. Buri munsi mukuru wo kwibuka Nimurodi ngo nyina we (umugore we) yazaga gusura icyo giti, maze bakahashyira amaturo, uko ni ko uwo mugore yabeshyaga. 

Bityo umunsi mukuru wo kwibuka Nimurodi bawushyira tariki ya 25/12 buri mwaka. Aho ni na ho Noheli yakomotse, ibya Nimurodi bihindura isura.
Uko ni ko Noheli yinjiye mu bakristo ivuye mu bapagani. Twagombye kuyita irindi zina, ariko ntibyayibuza kuba umunsi mukuru wa gipagani wo gusenga imana-zuba, nta cyahindutse.K uretse izina gusa, “injangwe” mushobora kuyita “ingwe”, ariko ntibyayibuza gukomeza kuba “injangwe”. 

Gusenga umwana na nyina byakomeje kuba akarande mu isi. Mu bihugu bitari bimwe n’indimi zitandukanye, icyo kigirwamana cy’umwana na nyina byagiye byitswa ISIS na OSIRIS. Muri Aziya bacyita CYBELE na DEOIUS. I Roma ya gipagani ni FORTUNE na JUPITERPUER.
Mu kinyejana cya 4 n’icya 5 igihe abapagani b’i Roma binjiye mu bukristo bakomeje kugandira imihango ya gipagani, batibagiwe uwo kuramya uwo mwana na nyina. Buri gihe umwaka utashye muri iyi minsi dukunda kumva indirimbo yo kuri Noheli ivuga ngo “Oh! Ijoro ryiza, Oh! Ijoro ryera” “Umwana na nyina”.
Nimurodi bamushushanya na “Yesu”, naho nyina wa Nimurodi bamuhindura “Mariya”. Ikindi kandi Bibiliya ntitubwira ko dukwiriye gusenga Mariya. Intumwa n’abakristo ba mbere ntibigeze babikora, kandi Bibiliya itubwira ko twubatse ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi. (Abefeso 2:20)
 Ndetse ahubwo Bibiliya iduhamiriza ko mu babayeho ku isi bose, uretse Yesu, nta n’umwe muri bo uruta Yohana Umubatiza. (Matayo 11:11-14)

Malayika yabwiye Mariya amuramutsa ati « Ni amahoro uhiriwe! Umwami Imana iri kumwe nawe » (Luka 1:28, 42). Ariko mu bitabo by’Abagatalika iri somo barisobanuye batya ngo « Urahiriwe kuruta abandi bagore ». Icyakora koko yarahiriwe, ariko ntibisobanura yuko akwiriye gusengwa ngo ahindurwe nk’Imana kandi ari umuntu. We ubwe ntiyabidusabye, ahubwo araturangira umuhungu we ngo icyo adutegeka tugikore. (Yohana 2:5) 

Wabyemera wabyanga, kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli biracyari ukuramya imana zuba (NIMURODI). Ariko Uwiteka ategeka abakozi be babwiriza ubutumwa bwiza ati « Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo ». (Yesaya 58:1)
Ibyo ni ubuhakanyi Satani yazanye mu isi kugira ngo yose ayiyobeshe uburiganya bwe. Ni yo mpamvu yihinduye nka marayika w’umucyo, kimwe n’abagaragu be bigira nk’abagabura iby’Imana (2 Korinto 11:12-15)

Imana ibahe imyumvire myiza mwizina yesu.