Inzira eshatu zigana ku mahoro
nyakuri
Mu
mibereho y’umuntu, hari inzira eshatu yanyuriramo kugira ngo ashyikire amahoro
nyakuri :
- Kumvira Imana : bihesha umuntu umutekano mu mutimanama
- Kubana neza n’abandi : bitera ihumure mu bwenge
- Ubuzima bwiza : butera amahoro n’ubwumvikane mu mikoranire y’ingingo
Uyu
ni na wo mugambi nyakuri w’iyobokamana. Iyo kimwe muri ibi gihungabanye, umuntu
afatwa n’indwara : Kutumvira Imana bitera indwara ; kubera abandi nabi bitera
indwara ; kutubahiriza amategeko agenga impagarike, na byo bitera indwara.
Muri rusange,
hariho ibyishimo by’uburyo bubiri : Kwinezeza (plaisir : bonheur du corps)
n’ibyishimo cyangwa umunezero w’umutima (joie : bonheur de l’âme).
Bibiliya
na byo igira icyo ibivugaho : “Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri
byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza… ntukigane ikibi ahubwo
wigane icyiza. Ukora ibyiza ni we w’Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona
Imana.” (3 Yohana 1:2, 11).
“Umutima
unezerewe ni umuti mwiza, ariko umutima ubabaye umutera konda.” (Imigani
17:22). “Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina
ryawe, uzabe umugisha.” (Itangiriro 12:2).
Bitewe n’uko
umuntu atakunze kugendera muri ibi byavuzwe hejuru, ikiremwa muntu kuri ubu
cyibasiwe n’indwara nyinshi ziremereye mwene muntu.
Muri iki
kiganiro, turibanda ku ndwara z’impyiko.
Impyiko
ubwayo ni rumwe mu ngingo eshanu zishinzwe gusohora imyanda yo mu mubiri
w’umuntu, ari zo izi zikurikira :
- Ibihaha bisohora ibyitwa dioxide de carbone, binyuze mu mwuka
- Umwijima usohora imyanda ubanje kuyisuka mu mara, wiyambaje agasabo k’indurwe (vésicule biliaire)
- Amara asohora imyanda yakomotse ku byokurya, ayinyujije mu kwituma
- Uruhu rusohora imyanda inyuze mu byuya
- Impyiko zishinzwe gusohora amazi n’imyunyungugu n’ibisigazwa by’inyubakamubiri byahindutse indurwe zishaje.
Izi ngingo zose zifatanije gusohora imyanda zikoresheje
gusohora umwuka mubi, inkari, umwanda mukuru n’ibyuya.
Imyiko ziyungurura amaraso yoherejwe n’umutima buri kanya
ku buryo impyiko zinyurwamo n’amaraso angana na litiro 1500 z’amaraso ku munsi,
mze binyuze ku tuyunguruzo twinshi tuba mu myiko, tugasohora muri ayo maraso
inkari zingana na litiro imwe n’igice (1,5 litre). Impyiko ziyambaza
utuyunguruzo twinshi two muri zo twitwa « glomerules » mu murimo wo
kuyungurura.
-
Ibitera impyiko uburwayi bikomoka mu gukoresha imiti myinshi yo kwa muganga
n’ibikangura umubiri, haba mu kurya cyangwam u kunywa.
-
Zishobora no kurwazwa no gukomoka mu muryango ufite indwara z’ibyuririzi
-
Zishobora kandi guterwa no gukoresha ibyokurya bifite urugimbu (ibinure)
n’inyubakamubiri nyinshi.
-
Impyiko na none zishobora kunanizwa n’imikorere y’intege nke y’uruhu
n’ibihaha bidasohora imyanda, bikomotse ku gukora imirimo wxicaye, hamwe no
kuba ahantu hatagera umwuka mwiza mwinshi.
Ibimenyetso by’uko impyiko zirwaye
-
Gukunda kubyimbagirana ahazengurutse
amaso (ibitsike)
-
Kugabanuka kw’inkari zigahindura
ibara
-
Umuvuduko w’ikirenga w’amaraso
Mu bimenyetso rusange, twavugamo :
-
Kuribwa n’umutwe cyane
-
Kwiyumvamo imbaraga nke
-
Umunaniro mwinshi
-
Gukunda kuruka no kugira iseseme
-
Kumva wiremereye
-
Guhumeka biruhanije
Mu mpyiko, habamo indwara
zinyuranye :
-
Imisenyi
yo mu mpyiko (calculs rénaux) : irangwa
no kuribwa n’umugongo, umuntu akabura uko yifata, mu nkari hashobora
kugaragaramo amaraso
-
Glomerulonéphrite
: ni indwara irangwa no kuziba k’utuyunguruzo, kugabanuka kw’inkari, amabara
y’inzaduka mu nkari, kubyimbagirana no kwihuta kw’amaraso bitewe n’amazi
n’imyunyu itasohotse, bikomotse ku kutihagarika bihagije.
-
Syndrome
néphrétique (néphrose) : utuyunguruzo turaguka tukananirwa
gutangira inyubakamubiri zikajya zivanga kandi zikagenda mu nkari. Aho ni ho
abantu bagira amazi mu mbavu cyangwa mu nda.
-
Insuffisance
rénale : iyi ndwara irangwa n’ingirabika
z’imihore y’impyiko zigabanuka.
Ibimenyetso byayo :
Birangwa
no kwihagarika inkari nke, imyakuro y’umuntu igakora nabi, ikarangwa
n’umunaniro w’umubiri n’ubwenge, guhora umutwe uremereye, gukunda guhunikira,
kumva udashaka kuvuga, kuzimira kw’intekerezo, kutaryoherwa, iseseme, kuruka,
amaraso yihuta, kubyimbagirana umubiri wose, umutima utera nabi bitewe na
potassium yivanze mu maraso.
Uburyo bwo gukingira
impyiko
-
Gukunda kunywa amazi kenshi
-
Kugabanya umunyu mu mirire
-
Kugabanya inyubakamubiri
Ibyo kurya bimerera neza
impyiko
-
Intoryi
-
Céléri
-
Ibihaza
-
Noisettes
-
Pastèque
Ibi biribwa biri
mu rutonde rw’ibyoza impyiko neza.
Ibyo kurya bizivura
-
Ibyo kurya bibisi (biribwa
bitagombye gutekwa)
-
Imitonore
-
Itunda rya pomme
-
Imizabibu
-
Soya
-
Ibinyampeke byuzuye (céréales
complètes)
-
Ibinyomoro
Uburyo bwo kuzivura
- Igitunguru cya onyo + indium + ubuki + amavuta ya elayo, bivanzwe bikaribwa ari bibisi, kane mu cyumweru, mu byokurya bya saa sita.
- Kwiririrwa imbuto (fruits) : ibinyomoro, pomme, imyembe. Kabiri ku munsi, iminsi ibiri mu cyumweru, saa moya na saa kumi.
- Gukora umutobe (jus) w’igisura na kapusine, ukanywa amatasi abiri ku munsi, iminsi itatu mu cyumweru.
Imvange y’ibi bikurikira : time na romarin,
bitekanywe, ukayungurura, ibirahuri bitatu byabyo, ukavangamo ibiyiko bine (4)
by’ifu y’ingano nziza, ibiyiko bine by’ifu y’uburo, bine by’ifu y’amasaka,
bikamarana amasaha 12. Ibyo birahuri bitatu ukabinywa mu buryo bukurikira :
kimwe mu gitondo, kimwe saa sita, kimwe n’imugoroba, ukavangamo ubuki ugiye kunywa.
Kubikora iminsi itatu mu cyumweru.