Jan 3, 2017
Umugambi w'amadini
Mu gitabo
cya Yakobo 1 :27 haratubwira ngo « Idini ritunganye kandi ritanduye imbere
y'Imana Data wa twese ni iri : ni ugusura imfubyi n'abapfakazi mu mibabaro
yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi »
- Idini ry’ukuri ni irifasha imfubyi n’abapfakazi
- Ni iryirinda kwanduzwa n’iby’isi.
Ni ukuvuga :
· ntirigira imico nk’iy’ab’isi ari byo kuvanga ubukristo n’ubupagani,
· nta byubahiro nk’iby’ab’isi cyangwa gushaka indamu mbi ku bizera baryo (1 Petero 5 :2-3 ; 1 Yohana 2 :15 ; 1 Timoteyo 6 :9-10).
None ko amadini yabaye menshi ? Yerekeje he ? Agambiriye iki ? Mbese yose yatumwe n’Imana ? Kandi akorera Imana ?
Reka tubamenere ibanga : umugambi w’aya madini wavuzwekera yo atarabaho bivugwa na Yesu, abahanuzi n’intumwa ze.
Nta wundi keretse KWISHAKIRA INYUNGU. Aha ni
ho Abayuda baguye :
- Abatambyi babo bishakiraga ruswa n’inyama (Hoseya 8:13 ; Mika 3:11)
- Abahanuzi babo bakaka ingemu (Mika3:11)
- Abayobozi babo bashakiraga ubukire ku bo bayobora (Yeremiya 5:28-29 ; Zekariya 11:4-5 ; Ezekieli 34:1-4)
- Hashimwaga uwatanze menshi (Mika 3:5)
- Uwirengagizaga imbabare agaha abayobozi yarabishimirwaga (Mariko 7:11-12)
Uko ni ko bimeze ku madini ya none, na yo arangwa no :
- Kwikungahaza - Kwishakira icyubahiro - Gushaka inyungu mu Bantu
- Kwikubira gutuma birengagiza abatishoboye
- Agahato, igitugu, ni zo nkoni baragije umukumbi
- Uburiganya n’uburyarya ni byo bibahesha inyungu n’icyubahiro mu bakomeye.
Ku bw’ibyo, kunyurira mu buyobozi bw’idini byabaye inzira y’ubusamo yo kugera ku bukungu.
Ubu rero ikigega cy’idini kibyiganirwa nk’ubuyobozi bw’ibya
politiki, abatumwikanye ku mutungo bagatandukana, buri wese agashinga irye,
Atari agakiza abazaniye, ahubwo abashakamo inyungu n’icyubahiro. Kuri ubu,
guhimba idini ni UMUSHINGA.
Ibyanditswe bivuga ngo “Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b'umusaraba wa Kristo.
Ibyanditswe bivuga ngo “Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b'umusaraba wa Kristo.
Amaherezo yabo
ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima
ku by'isi.” (Abafilipi 3:18-19 ; Ibyakozwe 20:29 ; Abagalatiya 1:7).
Nta
gushidikanya kubaho kw’aya madini ni ko kwaduka kw’abahanuzi b’ibinyoma Yesu
yavuze (Matayo 24:11 ; Yesaya 9:16).
Musomyi nkunda, reka kurengera idini ryawe, ahubwo baza Bibiliya.
Burya, si ko
yose azavamo umugeni nk’uko bamwe babyibwira (Matayo 7:21-23).
Umugambi w’ubugorozi, ni ukumurika itara kugira ngo abayobye batabyitumye bagaruke mu nzira y’ukuri, n’abayobye babishaka bamenye iteka bazacirwaho ryo kubeshyera Imana, kuyoba no kuyobya abandi.
Kurikirana uru rubuga, uzabona byinshi.
Umugambi w’ubugorozi, ni ukumurika itara kugira ngo abayobye batabyitumye bagaruke mu nzira y’ukuri, n’abayobye babishaka bamenye iteka bazacirwaho ryo kubeshyera Imana, kuyoba no kuyobya abandi.
Kurikirana uru rubuga, uzabona byinshi.
Subscribe to:
Posts (Atom)