Sep 20, 2015
AKAMARO KIBISHYIMBO BYUMUTONORE.
Akamaro k’umutonore w’ibishyimbo:
* Bikomeza umwijima
* Bikangura imitsi yumva
* Byoza amaraso
* Bikingira indwara z’ibyuririzi
* Birinda umubyibuho w’ikirenga
* Birinda kwituma impatwe
* Ni byiza ku banyadiyabete
* Birwanya imisenyi yo mu mpyiko
* Bivura indwara yo kwihagarika uribwa
* Bizahura abariye indyo ituzuye
* Biruhura abaguye agacuho
* Byongera abasirikare b’umubiri
Ibinyamisogwe ni indyo ikenewe muri buri muryango no kuri buri muntu, kuko buri munsi imirimo twakoze ituma dusazisha ingirabuzima fatizo (cellules), bityo tukaba dukeneye protéines n’imyunyu ngugu bya buri munsi.
Iyo bibuze, wiyumvamo umunaniro udasobanutse n’umunezero muke. Izo ngingo zasaza ubusabusa zikananirwa umurimo wazo.
IBINTU 7 BIRANGA UMUKIRANUTSI
IBINTU 7 BIRANGA UMUKIRANUTSI
Ubukiranutsi ntiburangwa no gutwarwa ingamira, ahubwo :
1. Ni ukwirundurira mu bushake bw’Imana mu buryo bwuzuye.
2. Ni ugutungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana
3. Ni ugusohoza ubushake bwayo
4. Ni ukwihisha mu Mana mu gihe cy’ibigeragezo,
5. Ni ukugendera mu kwizera, aho kuyoborwa n’ibigaragara
6. Ni ugutegereza Imana ari yo utezeho amakiriro muri byose
7. Ni ukwiyegamiza ku rukundo rwayo
(Ushaka kubisobanukirwa neza wasoma Service chrétien, p. 287 ; CS, p. 236)
Ibinyoma bya Satani, ibibazo biri mu isi, indwara z’ibyorezo
, ubujiji bworetse imbaga, wabirokoka wemeye kuyoborwa n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana ritavangiwe. Bitewe n’uko Imana iri hafi kuvangura na Satani, akaba ari ngombwa ko ibanza kwamurura ubujiji, ubuhakanyi n’ibyaha mu bantu,
ubutumwa buheruka bwa malayika wa 3 mu ijwi rirenga bwongera kwe reka abantu urukundo rwuzuye rw’Imana n’agakiza ka Yesu, no kwezwa nyakuri k’umukristo, n’umugambi Satani afitiye isi binyuze mu kinyoma. Muri ubu butumwa, Imana ntiyibagiwe abarwayi . Waba ufite inzoka ya trichomonase ? Dore ingoboka Imana yaguteganyirije : ni ukurya ibiyiko 3 by’inzuzi mu gitondo, karoti 2 ku manywa, uduheke 3 twa tungulusumu ugiye gufungura nimugoroba, iminsi 7.
Ariko utwite akirinda tungulusumu. Teka imbatabata n’igisura mu mazi menshi, nibimara gushya uyungurure, wicare muri ayo mazi ari akazuyazi, iminota 15, gatatu mu cyumweru.

Subscribe to:
Posts (Atom)