Sep 23, 2016

                             Amibe 

                        Amibe ni inzoka ikunze kuba mumara ifite amoko menshi cyane.


 Irimo amoko menshi, irihinduranya ariko iyo iri mu kiruhuko imera nk’agasabo, iyo igiye kurya ishobora kwirambura cyangwa kwiheta no kwihengeka. Hari nk’iyitwa Amoeba koli, irangwa no guca umugongo. Iyitwa Antamoeba itera guhitwa amaraso. Hari n’iyitwa Istolytica, itera kwishimagura.

 Hariho n’ibindi bimenyetso byinshi biranga ko umuntu afite amibe na byo biba byinshi iyo imaze kurembya umurwayi :
- Kuribwa mu nda ukagira n’intege nke
- Umurwayi agatangira akadara (akonda, akananuka)
- Kwituma buri kanya
- Kwituma ibyo ku mugongo birimo imyanda n’amaraso make
- Gukunda kuribwa mu mara manini
- Kuribwa mu kiziba cy’inda
- Umurwayi akunda guheta umugongo
- Imvuvu ku mubiri hafi ya hose
- Kurya ibyo kurya bimwe na bimwe bikamugwa nabi

   Iyo amaze kuremba cyane, arangwa n’ibi bikurikira :
Impatwe isimburana no guhitwa
Kuribwa cyane mu nda
Kwituma ururenda ruvanze n’amaraso.

Iyo umuntu abuze ibyo kurya bifite intungamubiri, asigara arangwa na :
- Intege nke ku buryo bw’indengakamere
- Ubudari bwigaragaje (amaigrissement profond)
- Ururimi rugahindura ibara
- Uruhu rwumye rukajya ruvuvuka
- Gucagagurika kw’amara, bikanduza : igifu, umwijima, urwagashya na rate (agasabo k'insoro ngabo ndetse nak’indurwe)
Ubwo burwayi bwo kwangirika kw’amara bunyura inyuma y’igifu bugafata ingingo zihari zose. Hariho no kwangirika gutewe na amibe gushobora gusubira mu kiziba cy’inda kugatera utubyimba two muri nyababyeyi no kubuza ababyeyi gusama. Naho ku bagabo ishobora kugabanya ubushobozi bw’imibonanao. Ishobora no gutera guhitwa amaraso.

 Dore Umuti wakoresha uvura iyo nzoka

Gufata:Akarahuri k'amazi meza+akayiko k'ibumba+uduheke3 twa tungurusumu +akayiko k'ifu ya time ukabireka bikamarana amasaha 6 ukabinywa ndetse nutwo dukasti umuntu ara tunywa

Uko ukoreshwa :uwo muti ukoreshwa  inshuro 2 kumunsi  ni mugitondo na nimugoroba ukarangiza iminsi 20

ICYITONDERWA:Uyumuti ntabwo unyobwa n'umuntu uri mumihango
Ndetse umurwayi yirinda ibi bintu bikurikira

1.Isukari
2.Inyama n'ibikomoka kunyamaswa
3.Inzoga
4.Itabi...