Jan 3, 2017
Umugambi w'amadini
Mu gitabo
cya Yakobo 1 :27 haratubwira ngo « Idini ritunganye kandi ritanduye imbere
y'Imana Data wa twese ni iri : ni ugusura imfubyi n'abapfakazi mu mibabaro
yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi »
- Idini ry’ukuri ni irifasha imfubyi n’abapfakazi
- Ni iryirinda kwanduzwa n’iby’isi.
Ni ukuvuga :
· ntirigira imico nk’iy’ab’isi ari byo kuvanga ubukristo n’ubupagani,
· nta byubahiro nk’iby’ab’isi cyangwa gushaka indamu mbi ku bizera baryo (1 Petero 5 :2-3 ; 1 Yohana 2 :15 ; 1 Timoteyo 6 :9-10).
None ko amadini yabaye menshi ? Yerekeje he ? Agambiriye iki ? Mbese yose yatumwe n’Imana ? Kandi akorera Imana ?
Reka tubamenere ibanga : umugambi w’aya madini wavuzwekera yo atarabaho bivugwa na Yesu, abahanuzi n’intumwa ze.
Nta wundi keretse KWISHAKIRA INYUNGU. Aha ni
ho Abayuda baguye :
- Abatambyi babo bishakiraga ruswa n’inyama (Hoseya 8:13 ; Mika 3:11)
- Abahanuzi babo bakaka ingemu (Mika3:11)
- Abayobozi babo bashakiraga ubukire ku bo bayobora (Yeremiya 5:28-29 ; Zekariya 11:4-5 ; Ezekieli 34:1-4)
- Hashimwaga uwatanze menshi (Mika 3:5)
- Uwirengagizaga imbabare agaha abayobozi yarabishimirwaga (Mariko 7:11-12)
Uko ni ko bimeze ku madini ya none, na yo arangwa no :
- Kwikungahaza - Kwishakira icyubahiro - Gushaka inyungu mu Bantu
- Kwikubira gutuma birengagiza abatishoboye
- Agahato, igitugu, ni zo nkoni baragije umukumbi
- Uburiganya n’uburyarya ni byo bibahesha inyungu n’icyubahiro mu bakomeye.
Ku bw’ibyo, kunyurira mu buyobozi bw’idini byabaye inzira y’ubusamo yo kugera ku bukungu.
Ubu rero ikigega cy’idini kibyiganirwa nk’ubuyobozi bw’ibya
politiki, abatumwikanye ku mutungo bagatandukana, buri wese agashinga irye,
Atari agakiza abazaniye, ahubwo abashakamo inyungu n’icyubahiro. Kuri ubu,
guhimba idini ni UMUSHINGA.
Ibyanditswe bivuga ngo “Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b'umusaraba wa Kristo.
Ibyanditswe bivuga ngo “Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b'umusaraba wa Kristo.
Amaherezo yabo
ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima
ku by'isi.” (Abafilipi 3:18-19 ; Ibyakozwe 20:29 ; Abagalatiya 1:7).
Nta
gushidikanya kubaho kw’aya madini ni ko kwaduka kw’abahanuzi b’ibinyoma Yesu
yavuze (Matayo 24:11 ; Yesaya 9:16).
Musomyi nkunda, reka kurengera idini ryawe, ahubwo baza Bibiliya.
Burya, si ko
yose azavamo umugeni nk’uko bamwe babyibwira (Matayo 7:21-23).
Umugambi w’ubugorozi, ni ukumurika itara kugira ngo abayobye batabyitumye bagaruke mu nzira y’ukuri, n’abayobye babishaka bamenye iteka bazacirwaho ryo kubeshyera Imana, kuyoba no kuyobya abandi.
Kurikirana uru rubuga, uzabona byinshi.

Sep 23, 2016
Amibe
Amibe ni inzoka ikunze kuba mumara ifite amoko menshi cyane.Irimo amoko menshi, irihinduranya ariko iyo iri mu kiruhuko imera nk’agasabo, iyo igiye kurya ishobora kwirambura cyangwa kwiheta no kwihengeka. Hari nk’iyitwa Amoeba koli, irangwa no guca umugongo. Iyitwa Antamoeba itera guhitwa amaraso. Hari n’iyitwa Istolytica, itera kwishimagura.
Hariho n’ibindi bimenyetso byinshi biranga ko umuntu afite amibe na byo biba byinshi iyo imaze kurembya umurwayi :
- Kuribwa mu nda ukagira n’intege nke
- Umurwayi agatangira akadara (akonda, akananuka)
- Kwituma buri kanya
- Kwituma ibyo ku mugongo birimo imyanda n’amaraso make
- Gukunda kuribwa mu mara manini
- Kuribwa mu kiziba cy’inda
- Umurwayi akunda guheta umugongo
- Imvuvu ku mubiri hafi ya hose
- Kurya ibyo kurya bimwe na bimwe bikamugwa nabi
Iyo amaze kuremba cyane, arangwa n’ibi bikurikira :
Impatwe isimburana no guhitwa
Kuribwa cyane mu nda
Kwituma ururenda ruvanze n’amaraso.
Iyo umuntu abuze ibyo kurya bifite intungamubiri, asigara arangwa na :
- Intege nke ku buryo bw’indengakamere
- Ubudari bwigaragaje (amaigrissement profond)
- Ururimi rugahindura ibara
- Uruhu rwumye rukajya ruvuvuka
- Gucagagurika kw’amara, bikanduza : igifu, umwijima, urwagashya na rate (agasabo k'insoro ngabo ndetse nak’indurwe)
Ubwo burwayi bwo kwangirika kw’amara bunyura inyuma y’igifu bugafata ingingo zihari zose. Hariho no kwangirika gutewe na amibe gushobora gusubira mu kiziba cy’inda kugatera utubyimba two muri nyababyeyi no kubuza ababyeyi gusama. Naho ku bagabo ishobora kugabanya ubushobozi bw’imibonanao. Ishobora no gutera guhitwa amaraso.
Dore Umuti wakoresha uvura iyo nzoka
Gufata:Akarahuri k'amazi meza+akayiko k'ibumba+uduheke3 twa tungurusumu +akayiko k'ifu ya time ukabireka bikamarana amasaha 6 ukabinywa ndetse nutwo dukasti umuntu ara tunywa
Uko ukoreshwa :uwo muti ukoreshwa inshuro 2 kumunsi ni mugitondo na nimugoroba ukarangiza iminsi 20
ICYITONDERWA:Uyumuti ntabwo unyobwa n'umuntu uri mumihango
Ndetse umurwayi yirinda ibi bintu bikurikira
1.Isukari
2.Inyama n'ibikomoka kunyamaswa
3.Inzoga
4.Itabi...
Sep 6, 2016
Impuissance sexuelle (Kunanirwa imibonano mpuza-bitsina)
--------------------
Iyi ndwara irangwa:
N’ubushobozi buke mu mibonano
Ubushake buke kandi rimwe na rimwe
Umuvuduko muke mu mbaraga, s’ukubura ubushake ahubwo ni ukutabona ibikenewe
byose byo mu mibonano.
Umubiri wa bene uyu ukeneye ibi bikurikira:
- Antioxyodants n’imbaraga z’ibyo kurya birinda indwara z’ingingo, kandi zikohereza
amaraso mu mitsi ishinzwe kugaburira ingingo za kigabo, iboneka mu bintu bifite
vitamine A,C,E.
-Ibyo kurya birimo imbuto, ibinyampeke byuzuye (céreales complet),
n'imboga bigakoreshwa kenshi, byongera ubushobozi buhagije bw'imibonano, kuruta
imiti yo kwa muganga.
Germe de blé:
Umumero w‘ingano ukwiranye n’umurwayi ni 100g n’ukuvuga ibiyiko
hagati ya 4-5 ni ituyiko duto 10 ni byo bishobora kugeza umuntu ku rugero rwiza rwa Vit
B1,
folates nziza na Vit E,
fosiforo na manganeze.
Ibyagizwe akamenyero ni ibiyiko 2-4
mu byo kurya bya mu gitondo.
Umumero urakenewe:
a) Ku bantu bafite ikibazo cy’imvururu z’imitsi yumva bakeneye vitamines zo mu bwoko
bwa B, ibiranga ko bazibuze ni ibi:
Umunaniro wo mu bwenge no mu mubiri;
Ubwihebe no gucogora;
Guhangayika n’umutima uhagaze;
Kuribwa n’imitsi yumva n’ibinya.
b) Umumero w’ingano urakenewe ku bagabo n’abagore bafite ubugumba bukomoka kuri
gonade, kuko Vit E ituma intanga-ngabo ziboneka, n’imbuto ziboneka mu mirerantanga
ya bagore.
c) Umumero w’ingano urakenewe ku bantu bafite amavuta menshi mu maraso.
Ukoresheje grama 20-30 ku munsi, mu mezi ane urugimbu ruba rumaze gushira mu
maraso.
d) Umumero urakenewe kuri kanseri, no ku ndwara zigabanya imitsi ijyana amaraso mu
mutima, ibyo bibuza kwiyongera kw’imihore y’umutima n’ahandi hose, ikarinda ingingo
gusaza ubusabusa no kugabanuka kw’imitsi yumva.
Dr Schneider yavuze ko P. Stepp yasobanuye ko kurya ibiyiko 4-5 by'umumero w'ingano
buri munsi bigabanya isukari mu maraso y'abarwayi ba diabète. Vit B1 na E ni byo
byihuza bikarwanya iyo sukari. Izo ngano zirakenewe ku bantu bakora imyitozo, ku
banyeshuri bari mu gihe kibasaba gukoresha ubuhanga, ku bagore batwite n’abonsa.
Guide des aliments Vol 2 p310.
Ikindi gikenewe ni zinc ni yo ikuza kandi igakoresha imyanya ishinzwe kororoka. Iyo
umuntu abuze zinc abura igikuriro, inkovu ntizikira neza, ubugabo buba buto (testicules)
hamwe n'imirera ntanga y'abagore (ovaires)
Iboneka mu:
Ibirayi, Epinari, Soya y’icyatsi, Amavuta y’ubunyobwa, Soya isanzwe, Ikirusha ibindi muri
zinc ni sezame n’umumero w’ingano. Guides des aliments Vol1 p,403.
NB:
Urwaye iyi ndwara abuzwa:
inzoga kuko itera imvururu mu mitsi yumva bigatuma
icogora, ni cyo gituma inzoga zigabanya ubushobozi bw’imibonano cyangwa bugashira
rwose, inzoga igomba kurekwa.
Umuntu agomba kugabanya ibinure kuko bituma imitsi
ishinzwe kugaburira imyanya ibyara ikomera, urwo rugimbu rutuma amaraso
adakwirakwira neza.
Ikindi ni uko urugimbu rushobora kugabanya imitsi yo kugaburira
imyanya ibyara.
Iyo iyo mitsi igizwe mito n’urugimbu bituma imbaraga z’imibonano
zigabanuka, ni cyo gituma amata y’ifu, fromage, amagi n'inyama bigomba kurekwa,
ibindi bikagabanywa.
Ikindi kigomba kurekwa ni ikahwa kuko ibuza amaraso kujya mu
mihore no mu myanya ibyara, ububi bwa kahwa burenze aho kuko ifitanye isano ya
bugufi n'ubuvunderi bw'itabi (nicotine).
Guides des aliments Vol1 p,262.
Imana ibafashe

AKAMARO K’UBUREZI BWIZA
Imigani 22:6.
Menyereza umwana inzira anyuramo azarinda asaza atarayivamo. Burya uburezi nirwo rufatiro rukomeye rw’ingeso.
Burya kandi ni nawo munani ukomeye umubyeyi asigira abamukomokaho.
Igituma ibyo umuntu yatojwe kubivamo birushya nuko ufatanije kuba umubyeyi no kurera ashinzwe ibi bikurikira:
- Uwo mubyeyi agomba kwigisha, agatoza, akamenyereza, agacyaha akanahana;
- Umwana warezwe atyo amenya ikintu n’impamvu yacyo; akora imirimo neza akayirangiza, akorana imirimo ye ubuhanga ntagira ubute, asobanukirwa vuba;
- Uwarezwe neza iyo umucyashye aragukunda, wamwereka aho ingorane iri akahabona vuba kandi akabigushimira;
- Uwarezwe iyo ayobejwe ukamuhana, yemera igihano agambiriye kugororoka, umucyaha niwe nshuti ye iri kumwanya w’imbere.
Nicyo gituma umubyeyi mwiza azi kurera ari umugisha w’isi yose.
Kandi umubyeyi wugurura ubwenge bw’umwana akabwerekeza mu byiza aba amuhaye umugisha udashobora kwibwa n’abajura.
Ntabwo itara rye rizazima ageze mu bihe bibi.
Iyo umugabo n’umugore badahurije kur’iyi ntambwe y’uburezi bwiza, abana babo bagahinduka ibiburaburyo
bagafatanya ibyiza n’ibibi, bakajya irya nino.
Icyakora mujye musobanukirwa ko ibyo Imana ishaka bituye hirya y’ibigeragezo,
ubigeraho ubanje kuruha. Kandi ibikenewe bisohozwa n’impagarike ifite ibyangombwa byuzuye. Soma Yakobo 3:17-18.
Ababyeyi n’abigisha bagomba kumenya ko hariho igihe cyo kurera,
nicyo guhugura,
n’igihe cyo gutoza,
kandi kugirango babashe kubigeraho basabwa kubanza kumenya inzira umwana akwiriye kunyuramo.
Ibyo birenze ubumenyi bwo mu bitabo. Ahubwo hakenewe ibintu byiza byose,
kwera mu ngeso, kugira urukundo rwa kivandimwe,
igisumb’ibindi n’ugukunda Imana kugirango ugere ku mugambi w’uburezi bwiza,
usabwa kwita ku burezi bwigisha abana gukoresha impagarike yabo, n’intekerezo,
no gutunganya amategeko mboneza-mubano no kubamenyereza amahame y’ubukristo…
yaba kwiishuli cyangwa imuhira kurera umwana nk’inyamaswa ni bibi. Ibihamya by’itorero vol 1 p,363.
Imana ibarinde.

May 15, 2016
Imbarutso y’amahirwe mu rwawe
~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~
Urashaka umugabo cyangwa umugore mwiza ?
« Hahirwa uwubaha Uwiteka wese, akagenda mu nzira ze, kuko uzatungwa n’imirimo y’amaboko yawe, uzajya wishima, uzahirwa. Umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera cyane mu kirambi cy’inzu yawe, abana bawe bazaba nk’uduti twa elayo, bagose ameza yawe. » (Zaburi 128:1-3).
Ibyo ni byo Imana yari yarateganirije umuryango.
Ni na ryo shingiro ry’umunezero nyakuri mu muryango. Ikiriho ubu, ni ikinyuranyo cy’ibyo:
ni abagabo badashaka kuvunikira ingo zabo no kurera neza abana babo,
no gukunda abo bashakanye,
bakarangwa n’ubunebwe,
cyangwa gucura abo bashinzwe,
ahubwo bagakunda abandi bagore no kubamarira utwabo.
Ikindi kiriho ni abagore basesagura umutungo w’abo bashakanye, wabura bagatangira kwicuruza,
ngo bajyanirane n’akagezweho kose,
abadashoboye ibyo bakicwa n’amaganya no gusabiriza iyo bavutse.
Urugo rwiza rugizwe n’umuhungu wemeye gusiga iwabo akabana n’umugore we akaramata kandi akamukunda;
n’umukobwa wemeye kwibagirwa iwabo,
ishyanga ryabo n’inzu ya se, bakubaka urwa babiri, bagasenya urwivanzemo inama zishukana z’ab’ahandi.
Ibyo ntibivuga ko abana bacana umubano n’ababyeyi babo. Basabwa kubagoboka,
kubitaho no kubakunda,
ariko bakagira uruziga rwera ababyeyi n’inshuti za bombi batinjizwamo no gutanga inama mbi no kwivanga mu miyoborere yarwo,
kuko byatera amakimbirane.
Umugabo n’umugore bakwiriye kubaka iteme rihuza imiryango yombi, nyamara bakaba bafite ubwigenge n’ubushobozi busesuye mu miyoborere y’uwo muryango wabo mushya.
« Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. » (Itangiriro 2:24).
« Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi, kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n’inzu ya so » (Zaburi 45:10/11).
ICYITONDERWA :
=》Babyeyi, abo bana ni abanyu bombi, n’umuryango bagiye kubaka ni uwanyu. Muzirinde kuwubera ibisitaza. Mubyeyi, reka gufata umukazana wawe nk’umukozi cyangwa umukwe wawe nk’igikoresho cy’umukobwa wawe.
=》Nawe muhungu, ababyeyi bombi barangana kandi bakundwa kimwe.
N’ubwo atakubyaye,
ariko yakubyariye umugeni.
Icyakora, menya ko wacutse, akaryoshye ko mwa nyoko ukazibukire, cyangwa wemere kugasangira n’uwo wahisemo. Unyurwe n’ubushobozi n’uburyo bw’uwo washatse.
Inama n’ubuyobozi bya so na nyoko, byakubakiye ubusore bwawe, ariko biramutse byimukiye mu rugo rwawe, byarusenya aho kurwubaka. Niba waravuyeyo udakuze, ubwo warapfubye !
=》Nawe mukobwa, uri umukazana, ntabwo uri mukeba wa nyokobukwe, kandi ntuje gutanya abavandimwe. N’ubwo abo babyeyi batakubyaye, ariko bakubyariye umugabo.
Imbanzirizamushinga y’ibikunejeje, ari wo mutungo usanganye uwo musore ushakanye na we,
ni bo bashyizeho inzu n’ibuye ry’urufatiro rwabyo.
Gutegura ibyawe, wenda byabasize mu bukene!
Uzirinde gutanga inama zibacura cyangwa zibibagirwa.
Buri wese mu bashakanye, akwiriye kugira iri sezerano mu mutima rivuga riti
« Ndagukunda, nzabana nawe uko uri kose, nzahora ngukunda n’igihe nzaba ntagifite impamvu n’imwe iguteye igikundiro… kuko nanjye Imana ikomeje kunkunda nk’uko ndi. » (Les secrets de l’amour, p. 178)
Ku bw’ibyo, uwashatse wese agomba kwinyugushura inama z’abahoze ari urungano n’inshuti,
akamenya kubikira ibanga uwo bashakanye,
akiyambaza Imana igihe umwanzi abavangiye, akihangana igihe ubuzima bubagoye,
agacika ku ndwara yo guhora arambagiza, n’ubwo uwo yashatse yaba atujuje ibyo yifuza byose:
uburanga, amashuri, gutunganya, umutungo, ubuzima,
n’igikundiro.
Gusenya urwa batatu hagasigara urwa babiri rwubatse ku mahame Imana yageneye kuyobora umuryango,
ni yo soko y’amahirwe
n’amahoro asesuye.
Imana izakubakire nawe kd Imana igufashe.

Dec 7, 2015
NOHERI UZI IBYAYO
NOHERI(CHRISTMAS)
WARUZI INKOMOKO YA
NOHERI :
Mbese koko umunsi mukuru wa Noheli ni wo munsi wo kuvuka
kwa Yesu ? Mbese koko Yesu yavutse ku ya 25/12 ? None se Paulo n’izindi ntumwa za Yesu
bizihije umunsi mukuru wa Noheli ? Bibiliya se hari icyo iwuvugaho ?
Mureke tubitekerezho! Mbega uburyo ari ingume cyane,
abasobanukiwe impamvu n’inkomoko y’imihango ikorwa mu madini barimo! Abantu
benshi bibwira ko umunsi mukuru wa Noheli ari umwe mu minsi mikuru yemewe na
Bibiliya, bityo bakizera ibintu mu buryo bw’ubuhumyi, batiriwe bagira icyo
babyibazaho. Bakibwira ko Yesu yavutse ku ya 25/12, kandi ko
Bibiliya na yo ari ko ibivuga.
Ibyo abantu batekereza kuri uwo munsi mukuru byo ni
byinshi, ariko mureke tubaze Bibiliya n’amateka (histoire), ibyacu
tubyirengagize, ni bwo turamenya ukuri.
Umunsi mukuru wa Noheli, mu Cyongereza ni wo bita
« Christmas ». Iryo jambo risobanura ngo « Umunsi mukuru wa
Kristo ». Mu by’ukuri, uyu munsi mukuru kimwe n’indi myinshi abantu
bizihiza, washyizweho na Kiliziya Gatolika y’i Roma. Biradusaba kumenya aho na
bo bawukuye !
Uwo
munsi mukuru kera wahoze wizihizwa n’abapagani. Bari basanzwe bwizihiza ku
itariki ya 25/12, ari umunsi mukuru w’imana zuba (le dieu
soleil). Soma Ezekieli 8:14-16; Yeremiya 14:15-19
Kubahiriza
itariki ya 25/12 nk’umunsi wo kuvuka wa Yesu, ni kimwe mu binyoma
byo mu minsi y’imperuka, nk’uko byahanuwe ngo « … kuko igihe kizaza
batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza
kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba
amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. » (2
Timoteyo 4:3-4)
Muri Luka
2:8 turabwirwa ngo « Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku
gikumba bahindana kurinda umukumbi wabo. » Naho muri Luka 1:24-26 haratubwira
ngo « … Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu … Mu
kwezi kwa gatandatu, marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i
Galilaya witwa i Nazareti... ». Mbese ko malaika yasanze Mariya akamubwira
ngo azasama inda, ntiyamubwiye ngo « usamye inda », ngo wenda duhere
ubwo tubara, kandi twemere ko Yesu yavukiye igihe kingana n’icy’abandi bana
(amezi 9). Niba marayika Gaburiyeli yarasanze Mariya mu kwezi kwa 6, amadini
akavuga ko yavutse mu kwa 12, babivanye he ? Na none muri Palestina bafite
ibihe 4 by’umwaka ari byo: umuhindo (printemps), impeshyi –icyi (été), urugaryi
(automne) n’itumba (hiver). Kandi dusoma mu gitabo cy’Ubusobanuro bwa
Bibiliya (SDA Bible Commentary), vol.5, p.386 yuko mu Bisirayeli nta
bashumba cyangwa amatungo byabaga bikiri mu misozi no mu rwuri mu kwezi kwa 10
n’ukwa 12, ukwa 1 n’ukwa 2, kuko ari igihe cy’ubukonje bukabije. Ubwo bukonje
burangiye ni bwo Abisirayeli batangiraga ukwezi kwabo kwa mbere bitaga HABIBU.
Nta kuntu rero Yesu yavutse mu kwa 12, kuko guhera mu kwa 9 cyabaga ari igihe
cy’imvura n’ubukonje byinshi cyane. (Ezira 10:9, 12-13).
None
bigeze mu kwa 12, ari igihe cy’ubukonje, byo byari bibi kurutaho, kuko amatungo
n’abantu byari kwicirwa n’ubukonje n’imvura mu misozi. None se koko niba bimeze
bityo, ubwo murabona byashoboka bite ko abashumba bari kuba mu misozi kugeza
icyo gihe. Dusubire muri Luka 2:8.
Umunsi wo kuvuka kwa Yesu ntabwo uzwi. Iyaba Imana
yarashatse ko abantu bubahiriza umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu, ntiba
yarawuduhishe! Na Yesu ubwe aba yarakoze iyo sabukuru yo kuvuka kwe, akajya
awizihiza mu gihe yari akiri ku isi, ndetse natwe aba yarabidutegetse, none nta
somo na rimwe rya Bibiliya riduhamiriza ibyo. Abakristo ba mbere hamwe
n’intumwa za Yesu, ntibigeze na rimwe bubahiriza uwo munsi mukuru wa Noheli,
ahubwo niumunsi Kiliziya Gatolika
yishyiriyeho, igihe iryo dini ryari rimaze kwihuza n’ubutegetsi bwa gipagani
(ibyo kwihuza kwabo byabaye mu gihe cy’Umwami w’Abami Konstantini wa Roma
Mpagani), kuko wari usanzwe ari umwe mu minsi mikuru ya gipagani.
Mu gitabo Encyclopédie catholique,
ku ngingo ivuga ngo « Christmas » (Noheli), dusangamo
aya magambo : « Noheli si umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’Itorero rya
mbere, ahubwo ni umunsi mukuru ukomoka mu bapagani ». No mu gitabo « Encyclopédie
britanique » baravuga ngo « Nta na rimwe Noheli yigeze
iba umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’itorero rya mbere kandi ntiyashyizweho
na Kristo, ahubwo yakomotse mu bupagani ». Muri Encyclopédie
ya Amerika, ho haravuga ngo « Noheli ntiyigeze yizihizwa
n’abakristo ba mbere, kuko ubundi bari bafite umugenzo wo kwibuka umunsi wo
gupfa kuruta uko bibuka uwo kuvuka ».
Noheli rero yaseseye mu itorero mu kinyejana cya 4 (4ème siècle)
nyuma ya Kristo, bigeze mu kinyejana cya 5 Gatolika itegeka ko uwo munsi
ukwiriye kwitabwaho. (Byategetswe na Papa YULI wa 35: Wowe
nkurikira N°15, Uruhererekane rw’Abapapa, p. 11). Wari usanzwe ku ya
6/1.
Mwibuke ko mu kinyejana cya 3 n’icya 4, isi yose
yayoborwaga n’Abaroma, bari bacyitwa Roma Mpagani. Mbere y’icyo gihe Abakristo
barenganijwe n’ubwo butegetsi bwa gipagani, bufatanije n’ubuyobozi bw’idini
y’Abayuda (Ibyakozwe 26:10-11; Matayo 26:57-68; 27:11-26; Yohana 18:12-14)
Mu gihe cyo kwima k’Umwami w’Abami (Empéreur) CONSTANTIN,
yifatanya n’abakristo gito. Abaturage bose binjira mu itorero hakoreshejwe
imbaraga, binjirana n’imihango yabo ya gipaganiK. Ubwo bari basanganywe umunsi
mukuru wo ku itariki ya 25/12, wari umunsi mukuru bakundaga
cyane, kuko bawukoreragamo ibyo bifuza byose, kandi bagahana n’impano
(cadeaux).
Ni na bwo kandi ibyo kuruhuka umunsi wa mbere w’icyumweru
(dimanche) byinjijwe mu itorero, kuko abapagani bari basanzwe bawuruhukaho
basenga imana yabo (imana zuba), ari na yo mpamvu na n’ubu witwa umunsi w’izuba
« sunday » mu Cyongereza. Bitewe n’uko abakristo n’abapagani bari
bivanze, Yesu bamugereranya n’izuba, kuko n’ubundi ari we « Zuba ryo
gukiranuka » (Malaki 3:20/4:2), maze umunsi mukuru w’izuba
bawuhindura umunsi mukuru wo kuvuka k’Umwana w’Imana.
Abapagani
bo bawukuye he ?
Inkomoko
yawo ni muri Babuloni ya mbere ya
NIMURODI (Nimrod), wabayeho kera
mu gihe cyakurikiye umwuzure wo ku bwa Nowa. Nimurodi uwo ni mwene Kushi, Kushi
na Hamu bakaba bene Nowa (Itangiriro 10:610). Uwo ni we watangije
Babuloni, ari na wubakishije umunara w’i Babeli (Tour de Babel), ni yo yagiye
irimbura amahanga ikanabohera abatuye isi mu bishuko no mu buyobe. Nimurodi ni
we watangije Niniwe n’indi midugudu. Ijambo Nimurodi mu Giheburayo rikomoka ku
ijambo Marad, risobanura ngo “uwigometse”. Ni koko, Nimurodi yarwanyije Imana
cyane (Itang.1:28). Imana iti “Mugwire mwuzure isi”; Nimurodi ati
“Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende igere ku ijuru twe
gutatanira gukwira mu isi yose.” (Itang.11:4).
Nimurodi
yari mubi bikabije, dore ibindi yakoze: yacyuye nyina Semiramis aba nyina
n’umugore we. Nyuma yaje gupfa urumutunguye, wa mugore we akaba na nyina
atangira kwamamaza inkuru z’ibinyoma avuga kko Nimurodi ariho mu buryo
bw’Umwuka (en tant que être spiritual). Yerekana ishami ryashibutse ku
gishyitsi cyumye avuga ko byabaye mu ijoro, kandi ko ari igihamya n’ikimenyetso
yuko Nimurodi ariho. Buri munsi mukuru wo kwibuka Nimurodi ngo nyina we
(umugore we) yazaga gusura icyo giti, maze bakahashyira amaturo, uko ni ko uwo
mugore yabeshyaga.
Bityo
umunsi mukuru wo kwibuka Nimurodi bawushyira tariki ya 25/12 buri
mwaka. Aho ni na ho Noheli yakomotse, ibya Nimurodi bihindura isura.
Uko
ni ko Noheli yinjiye mu bakristo ivuye mu bapagani. Twagombye kuyita irindi
zina, ariko ntibyayibuza kuba umunsi mukuru wa gipagani wo gusenga imana-zuba,
nta cyahindutse.K uretse izina gusa, “injangwe” mushobora kuyita “ingwe”, ariko
ntibyayibuza gukomeza kuba “injangwe”.
Gusenga
umwana na nyina byakomeje kuba akarande mu isi. Mu bihugu bitari bimwe n’indimi
zitandukanye, icyo kigirwamana cy’umwana na nyina byagiye byitswa ISIS na
OSIRIS. Muri Aziya bacyita CYBELE
na DEOIUS. I Roma ya gipagani ni FORTUNE na
JUPITERPUER.
Mu kinyejana cya 4 n’icya 5 igihe abapagani b’i Roma
binjiye mu bukristo bakomeje kugandira imihango ya gipagani, batibagiwe uwo
kuramya uwo mwana na nyina. Buri gihe umwaka utashye muri iyi minsi dukunda
kumva indirimbo yo kuri Noheli ivuga ngo “Oh! Ijoro ryiza, Oh! Ijoro ryera”
“Umwana na nyina”.
Nimurodi bamushushanya na “Yesu”, naho nyina wa Nimurodi
bamuhindura “Mariya”. Ikindi kandi Bibiliya ntitubwira ko dukwiriye gusenga
Mariya. Intumwa n’abakristo ba mbere ntibigeze babikora, kandi Bibiliya
itubwira ko twubatse ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi. (Abefeso 2:20)
Ndetse ahubwo Bibiliya iduhamiriza ko mu babayeho
ku isi bose, uretse Yesu, nta n’umwe muri bo uruta Yohana Umubatiza. (Matayo
11:11-14)
Malayika yabwiye Mariya amuramutsa ati « Ni
amahoro uhiriwe! Umwami Imana iri kumwe nawe » (Luka 1:28, 42). Ariko
mu bitabo by’Abagatalika iri somo barisobanuye batya ngo « Urahiriwe
kuruta abandi bagore ». Icyakora koko yarahiriwe, ariko ntibisobanura
yuko akwiriye gusengwa ngo ahindurwe nk’Imana kandi ari umuntu. We ubwe
ntiyabidusabye, ahubwo araturangira umuhungu we ngo icyo adutegeka tugikore. (Yohana
2:5)
Wabyemera wabyanga, kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli
biracyari ukuramya imana zuba (NIMURODI). Ariko Uwiteka ategeka abakozi be
babwiriza ubutumwa bwiza ati « Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura,
rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire
inzu ya Yakobo ibyaha byabo ». (Yesaya 58:1)
Ibyo ni ubuhakanyi Satani yazanye mu isi kugira ngo yose
ayiyobeshe uburiganya bwe. Ni yo mpamvu yihinduye nka marayika w’umucyo, kimwe
n’abagaragu be bigira nk’abagabura iby’Imana (2 Korinto 11:12-15)
Imana
ibahe imyumvire myiza mwizina yesu.
Subscribe to:
Posts (Atom)