AKAMARO K’UBUREZI BWIZA
Imigani 22:6.
Menyereza umwana inzira anyuramo azarinda asaza atarayivamo. Burya uburezi nirwo rufatiro rukomeye rw’ingeso.
Burya kandi ni nawo munani ukomeye umubyeyi asigira abamukomokaho.
Igituma ibyo umuntu yatojwe kubivamo birushya nuko ufatanije kuba umubyeyi no kurera ashinzwe ibi bikurikira:
- Uwo mubyeyi agomba kwigisha, agatoza, akamenyereza, agacyaha akanahana;
- Umwana warezwe atyo amenya ikintu n’impamvu yacyo; akora imirimo neza akayirangiza, akorana imirimo ye ubuhanga ntagira ubute, asobanukirwa vuba;
- Uwarezwe neza iyo umucyashye aragukunda, wamwereka aho ingorane iri akahabona vuba kandi akabigushimira;
- Uwarezwe iyo ayobejwe ukamuhana, yemera igihano agambiriye kugororoka, umucyaha niwe nshuti ye iri kumwanya w’imbere.
Nicyo gituma umubyeyi mwiza azi kurera ari umugisha w’isi yose.
Kandi umubyeyi wugurura ubwenge bw’umwana akabwerekeza mu byiza aba amuhaye umugisha udashobora kwibwa n’abajura.
Ntabwo itara rye rizazima ageze mu bihe bibi.
Iyo umugabo n’umugore badahurije kur’iyi ntambwe y’uburezi bwiza, abana babo bagahinduka ibiburaburyo
bagafatanya ibyiza n’ibibi, bakajya irya nino.
Icyakora mujye musobanukirwa ko ibyo Imana ishaka bituye hirya y’ibigeragezo,
ubigeraho ubanje kuruha. Kandi ibikenewe bisohozwa n’impagarike ifite ibyangombwa byuzuye. Soma Yakobo 3:17-18.
Ababyeyi n’abigisha bagomba kumenya ko hariho igihe cyo kurera,
nicyo guhugura,
n’igihe cyo gutoza,
kandi kugirango babashe kubigeraho basabwa kubanza kumenya inzira umwana akwiriye kunyuramo.
Ibyo birenze ubumenyi bwo mu bitabo. Ahubwo hakenewe ibintu byiza byose,
kwera mu ngeso, kugira urukundo rwa kivandimwe,
igisumb’ibindi n’ugukunda Imana kugirango ugere ku mugambi w’uburezi bwiza,
usabwa kwita ku burezi bwigisha abana gukoresha impagarike yabo, n’intekerezo,
no gutunganya amategeko mboneza-mubano no kubamenyereza amahame y’ubukristo…
yaba kwiishuli cyangwa imuhira kurera umwana nk’inyamaswa ni bibi. Ibihamya by’itorero vol 1 p,363.
Imana ibarinde.

No comments:
Post a Comment