UMURYANGO MWIZA
MU GIHE KIBI
MU GIHE KIBI
Basomyi dukunda, muri iri hinduka ryihuta ry’ibihe, icyo
umwanzi Satani yibasiye cyane, ni Imana n’umuryango. Uwo mwanzi utagoheka
yagambiriye akomeje guhindanya ubwenge bw’umuntu, asanga nta kundi yabigeraho,
uretse guteza imiryango ubujiji, ubugoryi, ingeso mbi, uburiganya, gahunda nke
no kutizera.
Icyo byabyaye ni umwiryane w’abashakanye, ubuhanya,
ubwumvikane buke mu muryango, n’abana b’ibirara n’abagome.
Kuri ubu rero, ivugurura n’ubugorozi bibazigamiye ibanga
ryo gukangura umuryango, kuwuvugurura no kuwuha icyerekezo gishya kiganisha ku
iyobokamana nyakuri, rirangwa n’uburere mboneragihugu n’amahoro asesuye yo mu
muryango.
« Kuko uzatungwa n’imirimo y’amaboko yawe,
uzajya wishima, uzahirwa. Umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera cyane mu
kirambi cy’inzu yawe, abana bawe bazaba nk’uduti twa elayo, bagose ameza
yawe. Uko ni ko umuntu wubaha Uwiteka azahirwa. » (Zaburi 128:2-4)
Umuryango mwiza urangwa n’ubumwe, ubwenge n’ubwumvikane
byose bikayoborwa na gahunda inoze kandi isobanutse.
Iyo aya mahirwe abonetse mu muryango, akabanziriza ku
mugabo n’umugore, abana barayigāna, abashyitsi bakayahaha, maze icyo
cyitegererezo cyiza kikanduza benshi mu kanya gato.
« Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye
uyavuga uko wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko
ubyutse. Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu
ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe. » (Gutegeka 6:7-8)
Umugabo n’umugore bagomba kugirirana urukundo
n’ubwubahane bya magirirane. Iyo atari uko bibaye, urugo rwabo rurahinyuka,
umwiryane n’amahoro make, igihombo cy’ubutunzi, amakimbirane, bihinduka imva
ndende ihambwamo umunezero wabo n’uw’ababo, ndetse n’abandi muri rusange.
UBUREZI BUBONEYE
Uburezi ni iki? Ni inzira nshya kandi nziza yo gukura
umuntu mu bujiji, mu mafuti no mu binyoma, ukamwerekeza mu kuri, gukiranuka,
ubutabera n’ubutungane.
Uburezi
buva ku Mana bukwiriye umuntu wese. Abantu bose babaye intwari, ibirangirire
n’ingirakamaro ku isi, kuri benshi muri bo wari umusaruro w’uburezi bwiza.
Dore ibyagiye biranga izo ntwari :
· Imikorere ifite gahunda
· Intego yo gukingira abandi akaga
· Umutima uboneye wo kubagoboka
· Kwiha amahoro mu gihe gikomeye
· Gukora ibyiza byinshi mu gahe gato
· Kwigira ku byabaye ku bandi
· Kuyoborwa n’umutimanama
· Kwemera ingorane, uzira ibyiza
Ibyo byabaga byaratewe n’ubushake bwiza bwo kwiyobora, kwitegeka, guhitamo
neza no kwifatira imyanzuro.
« Uhore ubikomeje ku mutima wawe, ubyambare mu ijosi, nugenda
bizakuyobora, nujya kuryama bizakurinda, kandi nukanguka bizakubwiriza. Kuko
itegeko ari itabaza, amategeko ari umucyo. Kandi ibihano byo guhugura ari
inzira y’ubugingo. » (Imigani 6:21-23)
« Ubukwe (ari yo ntango y’urugo) ni imwe mu mpano z’ibanze Imana
yahaye umuntu, ni rimwe mu mahame shingiro abiri Adamu yagumanye akimara kugwa
akayasohokana muri Paradiso. Iyo amahame y’ijuru yubahirijwe, ubukwe ni
umugisha. Ni ingabo ikingira kwera n’umunezero wo mu rugo. Burangiza amakene yo
kubana neza n’abandi, bigakuza imiterere y’impagarike, ubwenge bushinzwe
gutunganya, kandi ni bwo bwongera ubuhanga. (Patriarches et Prophètes, p.
24)
Umugabo n’umugore bashaka urugo rwiza bagomba guharanira
kumvira Imana no guhatanira kugera ku mico ikurikira :
« ...kuba neza, kuba umunyakuri, gukiranuka, ingeso nziza, kwirinda,
umutima uboneye, urukundo rwa kivandimwe, gukunda Imana. » » (Témoignages,
vol. 1, p. 329)
Ibiranga umuryango mwiza
Umuryango mwiza urangwa n’uko buri wese yujuje inshingano
ze neza, adahaswe, kandi mu bufatanye, ashakira amahoro n’inyungu mugenzi we,
ashaka ko yubahwa, agakundwa.
Umugabo :
Nk’umutwe w’urugo, agomba kurutunga, kuruha gahunda no
kugenzura icyerekezo cy’uburezi.
« Bijya bibaho kenshi ko umugore n’abana bahura
n’ingorane y’ubunenganenzi yo kudashyika cyangwa akamenyero kabi k’umugabo ari
we se w’abana. Uwari kugira ngo mugenzi we abe yarabisuzumye mbere yo
gushyingirwa, hakurikijwe umugenzo wa kera, intimba zikomeye ziri mu miryango
ntiziba zarabayeho. » (PP, 167)
Ba Se b’imiryango babonaga ko nta makenga yaba arimo
baramutse bashinze umunezero w’abakobwa babo abagabo batigeze bazigama ibyo
kuzabeshaho umuryango. Iyo abo bagabo babaga batazi gucūnga neza ibyabo no
gukora ngo bagere ku butunzi no ku bukonde, byari ngombwa gutinya ko ubuzima
bwabo bwazaba ubw’ubuhanya. (Patr. et Proph., p. 167)
Umugore mwiza :
· Ni inyunganizi
akaba n’umufasha w’umugabo we.
· Ni umurezi
wigānwa cyane n’abo yabyaye.
· Ni irembo
imigisha y’umuryango inyuriramo ngo igere ku be no ku bandi.
· Ni urwego
amahoro, ubwenge n’ubuzima byuririraho ngo bigere ku bo ashinzwe.
· Ni icyungo gihuza
umuryango w’aho ava n’uwaho yashatse, n’abaturanyi.
· Ni ikigega
cy’amazi abaturanyi bavomamo umubano mwiza
· Ni umuhuza wica
ubwanzi n’amakimbirane
Ni yo mpamvu Bibiliya yamwise umuzabibu (raisin).
Umuzabibu ni ikimera gifite
intungamubiri nyinshi, nka vitamini B1 itera gahunda n’itumanaho ryiza, B2
itera kwibuka, n’uruhu rutoshye, B6 itera amahoro, umutekano wo mu bwenge no
kwihanganira ibikubabaza. Muri rusange, umuzabibu uri mu biti bitera umutima
gukora neza, koroshya amaraso, utera n’ubushake bwiza mu mibonano
y’abashakanye.
Umugore mu gikōni agomba kumenya ibyo kurya bitera
igikuriro, ubwenge n’imbaraga.
« Nyina w’abana ashobora gutanga icyitegererezo
cy’umugisha, kikazagira ingaruka yo kuzahora kinezeza umutima we. Umurimo we ni
uwo kurema imico y’abana be ngo bamere nk’Icyitegererezo cyo mu ijuru (Yesu),
akayobora intambwe zabo, abanyuza hagati y’ubukungu bwiza n’ububi, mu kayira
kabaganisha mu cyubahiro cy’ijuru, kugira ngo abigereho na we agomba gukurikiza
inyigisho za Yesu. » (PP, p. 561)
Abana beza :
Barangwa no gukunda ababyeyi bombi, kubaha no guha
agaciro ababaruta n’abo baruta, gahunda nziza mu mikorere yabo, umwete wo
gutegura ahazaza habo.
Bashimishwa no kugira uruhare mu mirimo yo mu muryango.
Babwira ababyeyi aho bagiye, n’igihe bateganya kugarukira, bakanabamenyesha ko
bamaze kugaruka. « ...Bene Eli ntibatinyaga Imana kandi ntibubahaga se.
Ibyo byatumye Samueli adashaka
gufatanya na bo. Kandi ntiyiganaga imyifatire yabo.
Ikintu yahoraga ashimikiriye, kwari ugushaka kuba icyo Imana yagambiriye ko aba
cyo. » (Patriarches et Prophètes, p. 561)
« Umwana muto cyane ukunda Imana akayubaha, imbere
ya Nyagasani aruta umugabo ufite ubushobozi n’ubuhanga ariko wirengagiza
agakiza ke. Imitima y’abana bato biyeguriye Kristo, imufitiye agaciro gakomeye
, kimwe n’abamalayika bagose intebe y’ubwami bwe. » (FC,269...)
Ni yo mpamvu bagereranywa na elayo. Elayo ishyushya
umubiri kandi ikawubaka, yongera amaraso, irinda amagufwa, ivura impyiko
n’umutima, ikingira umwijima n’agasabo k’indurwe, itera umuntu kwituma neza,…
Muri iyi nyandiko nto y’ingobokabwenge, reka tubereke
ibimenyetso by’uko turi mu gihe kibangamiye umuryango :
· Hamwe uburezi bwahariwe abakozi
· Ubuzima ntibutuma ababyeyi babonana n’abana babo
· Urubyiruko rushimishijwe no kuba kure y’ababyeyi
· Umuvumba w’ibyaduka uri konona imico, ikinyabupfura
n’ubuzima byacu
· Kudamarara kumaze konona byinshi
UMUGAMBI
NYAMUKURU WACU :
Ibyo ntunze, imbaraga zanjye, ibyīza nzi,
nanjye ubwanjye ni iby’Imana, kuko ndi igisonga n’igikoresho cyayo. Nkeneye ko
n’iwanjye haba ubuturo bw’Uwiteka n’irembo ry’ijuru. Igihe ni kibi cyane,
intego nyamukuru ni ukwarura abacu bakava mu bibi n’ibyonona. “Dorere, erega ni
byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje!” (Zaburi 133:1)
No comments:
Post a Comment